AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe
18-09-2018 saa 10:36' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 26874 | Ibitekerezo

Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru ndetse akaba yanarakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yiciwe i Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi yemeza ko yishwe mu rukerera, umurambo we ukaba wabonywe mu modoka aho bikekwa ko yaba yishwe anizwe n’abantu bataramenyekana.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye na Francois Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, adutangariza ko umurambo wa Hubert Gashagaza wabonywe mu modoka bivugwa ko ari iya nyakwigendera, bikaba bikekwa ko yaba yishwe anizwe kuko nta gikomere umurambo wari ufite, gusa ngo icyamwishe cyakwemezwa hamaze gukorwa ibizamini bya muganga.

Iteka rya Perezida N° 42/01 ryo ku wa 17/02/2017 rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi y’u Rwanda, niryo ryanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru CSP Hurbert Gashagaza.

Hubert Gashagaza wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) yakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda irimo no kuba umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, umwanya yanamazeho igihe.

Hubert Gashagaza kandi yanakoze mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha, by’umwihariko mu gihe yari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centre Afrique.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA