Musanze- Umwana w’imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza umaze iminsi itatu arohamye mu kiyaga cya Ruhondo, umubiri we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021.
Uyu nyakwigendera yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, ubwo yajyaga kogana na bagenzi be akarohama bagahita bamubura.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo muri kariya gace, buvuga ko uyu mubiri wabonetse mu gitondo cy’uyu munsi ugahita ujyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma rya nyuma.
Ubuyobozi kandi busaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo muri ibi bihe bya COVID-19 bamwe batari ku mashuri, bakamenya ibyo bahugiyemo.
Ubuyobozi kandi bwibukije ko abaturage bagomba kumenya ko baturiye ikiyaga bityo bakamenya uko bagomba kubana na cyo ntigitware ubuzima bwabo cyangwa ubw’abana babo.
Ubwo nyakwigendera yarohamaga ku wa Gatandatu, abaturage bazi koga bagerageje kumushakisha ariko baramubura, umurambo we ukaba wabonetse uyu munsi ureremba muri kiriya kiyaga.
UKWEZI.RW