AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwanda yarasiwe i Gatuna ashaka kujya gucuruza ibishyimbo Uganda

Umunyarwanda yarasiwe i Gatuna ashaka kujya gucuruza ibishyimbo Uganda
4-05-2019 saa 19:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5958 | Ibitekerezo

Umugabo w’ imyaka 41 y’ amavuko yarasiwe ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda ku wa Kane ashaka kujya gucuruza ibilo 500 by’ ibishyimbo muri Uganda.

Innocent Ndahimana warashwe ku kaboko n’ inzego z’ umutekano z’ u Rwanda, ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yarimo avurwa igikomere afite ku kuboko kw’ iburyo.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko Ndahimana yari ajyanye muri Uganda ibishyimbo bya forode ndetse ko yari anyuze mu nzira za panya.

Ndahimana yabwiye Daily Monitor ko inzego z’ umutekano mu Rwanda zamubujije kwambuka umupaka agahatiriza.
Yagize ati “Abashinzwe umutekano bambujije kwambuka umupaka njya Uganda ndanga kuko muri Uganda ikilo cy’ ibishyimbo kigura amashilingi 2,350 mu gihe mu Rwanda ari amashilingi 2,000”.

Uyu mugabo avuga ko yarashwe ku kuboko akitura hasi ibishyimbo bigafatirwa, bagenzi be bakamujyana ku ivuriro I Gatuna

Ndahimana avuga ko ari umuturage wo mu kagari ka Nyakabungo umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi. Afite umugore n’ abana batanu. Avuga ko afite ubwoba ko nasubira mu Rwanda azatabwa muri yombi. Akeka ko nasubira iwe azasanga ibihano byinshi bimutegereje kubera kurenga ku mabwiriza.

Guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka u Rwanda rwabujije abaturage barwo kujya muri Uganda kuko iyo bagiyeyo bagirirwa nabi.

Alex Niwahereza, Umuyobozi w’ ivuriro rya Gatuna yavuze ko uyu murwayi bamwakiriye bamwakiriye amerewe nabi afite igikomere kinini kiri kuva, bakamupfuka.

Ati “Ubu yatangiye koroherwa ariko ntabwo turamusezerera”.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko hari Abanyarwanda barenga 190 bafungiye ahantu hatemerewe n’ amategeko muri Uganda. Uganda ivuga ko abo ifunze ibakekaho kuba ba maneko ariko u Rwanda rusaba ko bagezwa mu bucamanza iki gihugu kikagaragaza ibyaha bakurikiranyweho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA