Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Umunyarwanda Rogers Donne Kayibanda yashimutiwe I Kampala muri Uganda aho yari yitabiriye ubukwe bw’ umuvandimwe we wari wasezeranye imbere y’ amategeko.
Amb. Nduhungirehe mu butumwa yashyize kuri Twitter yavuze ko Kayibanda yageze I Kampala ku wa Kane tariki 10 Mutarama 2019, ubukwe buba tariki 11, inzego z’ ubutasi za Uganda zimushimuta ibirori birangiye.
Abaye Umunyarwanda wa kabiri ushimuswe n’ uru rwego mu gihe kitageze k’ ukwezi kuko Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wari utuye muri Uganda akorera mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe mu gace ka Bugolobi mu mpera z’ ukwezi gushize kwa 12.
Ishimwe Moses Rutare wikoreraga muri uyu Mujyi wa Kampala, yari afite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, akaba yarabuze tariki 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.
Ikinyamakuru Chimpreports cya Leta ya Uganda cyatangaje ko umuyobozi utifuje ko amazina ye atangazwa yagitangarije ko mu Banyarwanda bafatirwa muri Uganda hari aba baketsweho kuba ba maneko.
Amb. Nduhungirehe we yatangaje ko Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ari abaturage basanzwe ashimangira ko nta munya- Uganda urashimutirwa mu Rwanda.
Impamvu yihishe inyuma y’ ishimutwa n’ iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda ntabwo iramenyekana. Iki kibazo cyatangiye kumvikana aho umubano w’ u Rwanda na Uganda uziyemo agatotsi.