Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashimangira ko abifuriza u Rwanda ibibi badashobora kuzabigeraho kandi ngo umunsi hazagira uwibeshya agashaka gutera u Rwanda, ntazasubira aho azaba yaturutse kuko ingabo z’u Rwanda zizamugumana yaba ari muzima cyangwa atakiri muzima.
Ibi Perezida Paul Kagame yabibwiye abasirikare mu ngabo z’u Rwanda ubwo yitabiraga imyitozo yo kurasa yabereye mu kigo cya Gabiro. Yaciye amarenga ku muntu uhora yifuriza u Rwanda ibibi ariko ashimangira ko ibyo yifuza atazigera abigeraho, ndetse ko uwakwibeshya akishora yahura n’akaga gakomeye.
Perezida Kagame ati : "Ibyo mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Ushobora kwifuriza u Rwanda nabi ukavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rumere gutyo... Ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho ntabwo azasubira aho yaturutse, ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima yaba atari muzima..."
Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zidashotorana ndetse ko n’abazishotora iyo bitaragera mu murongo ntarengwa zibihorera ariko ngo hari aho byagera u Rwanda rukaba rutabyihorera.
Aha yagize ati : "Icyiza ni uko mu mico yacu, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana. Ntabwo ingabo zacu zibereyeho gushotorana. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragera mu murongo birenga turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera, cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera..."