AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uko byifashe muri Nyungwe nyuma y’ ibitero byahitanye abantu Nyaruguru na Nyamagabe

Uko byifashe muri Nyungwe nyuma y’ ibitero byahitanye abantu Nyaruguru na Nyamagabe
27-02-2019 saa 23:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6039 | Ibitekerezo

Guverineri w’ Intara y’ amajyepfo CG Emmanuel Gasana yatangaje ko muri iki gihe nta kibazo kidasanzwe cy’ umutekano kiri muri iyi ntara kuko ahari ikibazo hoherejweye abasirikare benshi bakagikemura.

Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize nibwo abitwaje intwaro bishe abantu babiri I Nyabimata mu karere ka Nyaruguru bakomeretsa batandatu ndetse banatwika imodoka y’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata na moto y’ umuturage basubira mu ishyamba rya Nyungwe.

M’ Ukuboza 2018 nabwo abitwaje intwaro batwitse imodoka 3 abaturage babiri bahasiga ubuzima.

Mu kiganiro CG Emmanuel Gasana, Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo kuva m’ Ukwakira 2019 yagiranye n’ abanyamakuru tariki 27 Gashyantare 2019 yavuze ko mu gace karimo abanzi b’ u Rwanda hohorejweyo ingabo nyinshi zigashyira ibintu ku murongo.

Yagize ati “Mu minsi ishize mwigeze kubyumva higeze kuba ibibazo by’ umutekano muke hariya muri Nyungwe cyokora bazanye ingabo nyinshi zirafunga neza ziratunganya ubu nta kibazo”

Guverineri Gasana yatangaje guhera tariki 4 Werurwe 2019 azimukira mu karere ka Nyamagabe akajya gukemura ibibazo birimo iby’ ubukene n’ imyumvire.

Yavuze ko kuba agiye gutura Nyamagabe mu gihe cy’ amezi nk’ ane, yarahoze ari general mu ngabo z’ u Rwanda ndetse yaranahoze ayobora Polisi y’ u Rwanda atari ukubera ko hari ikibazo cy’ umutekano ahubwo ngo ni ibibazo bisanzwe by’ iterambere bitumye ajyayo kandi nibikemuka azajya ahandi.

Uyu muyobozi wabwiye itangazamakuru ko adakunda kuba mu biro yavuze ko atari ibiro by’ Intara bigikwiye kwimukira Nyamagabe ahubwo ko ariwe n’ abandi bakozi bake bo kumufasha gushaka ibisubiro by’ ibibazo biri muri aka karere.

Intara y’ Amajyepfo ituwe n’ abaturage barenga miliyoni 2,7 barimo abayobozi barenga ibihumbi bitatu(3 000).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA