Mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye harasiwe umusorwe witwa Gasasira Felix agerageza gutoroka nk’ uko bitangazwa na Polisi y’ u Rwanda.
Byabereye mu kagari ka Cyimana saa yine z’ ijoro rishyira none tariki 24 Ukuboza 2019.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yemereye ikinyamakuru UKWEZI ko aya makuru ari impamo avuga ko umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya CHUB.
Yagize ati “Gasasira Felix yari akunze kwiyita Rutayisire, yafashwe yibye mudasobwa 36 mu kigo cya G.S Musange, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, hakaba hari abandi yagiye afatanya nabo kuziba barimo abagishakishwa.”
CIP Twajamahoro avuga ko uyu musore Gasasira uvuka mu kagari ka Mpare umurenge wa Tumba, yaje gutoroka, arongera arafatwa bigizwemo uruhare n’ abaturage. Nyuma ngo yaje kubwira inzego z’ umutekano ko ashaka kujya kuzereka aho mudasobwa zindi ziri kuko hari habonetse 33.
Muri uku kujya kwerekana uwo bafatanyije ubitse mudasobwa 3, nibwo yashatse kongera gutoroka ahita araswa arapfa, umurambo we ujyanwa mu bitaro bya CHUB.
Polisi y’ u Rwanda irashimira abaturage batanze amakuru kuri aba bakekwaho ubujura ikanabashimira ko ubwo Gasasira yari yatorotse bamufashe bakamushyikiriza inzego z’ umutekano.