AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uganda n’ u Rwanda : Abaturiye imipaka bati ‘twatashywe n’ ubwoba’

Uganda n’ u Rwanda : Abaturiye imipaka bati ‘twatashywe n’ ubwoba’
3-06-2019 saa 11:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9367 | Ibitekerezo

Abaturiye umupaka w’ u Rwanda na Uganda ku ruhande rwa Uganda baravuga ko batewe ubwoba n’ umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ ibi bihugu. Aya makuru ashimangirwa n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze ku ruhande rwa Uganda bavuga ko hari abaturage batakirara mu mazu yabo kubera ubwoba.

Ni nyuma y’ uko tariki 24 Gicurasi 2019 hari abaturage babiri barasiwe hafi y’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda. Aba baturage babiri umwe ni Umunyarwanda undi akaba umunya-uganda. Leta y’ u Rwanda ivuga ko abarashwe bari bagerageje kurwanya inzego z’ umutekano z’ u Rwanda zari mu kazi kazo. U Rwanda kandi ruvuga ko abarashwe barasiwe ku butaka bw’ u Rwanda mu gihe Uganda yo ivuga ko barasiwe ku butaka bwayo.

Abayobozi b’ inzego z’ ibanze twagereranya na ba gitifu b’ imirenge bo muri Kamwezi, Maziba, Butanda, na Katuna mu mpera z’ icyumweru gishize ikinyamakuru Dail monitor cyaraberegereye buri umwe ku giti cye akavuga ko abaturage be bafite ubwoba bw’ umwuka mubi uri hagati y’ ibi bihugu.

Jackson Muganizi, umuyobozi wungirije w’ akarere ka Rukiga akaba n’ umujyanama w’ akarere ku bireba umurenge wa Kamwezi yasabye guverinoma ya Uganda kohereza ingabo n’ abapolisi muri uyu murenge wa Kamwezi.

Yakomeje agira ati “Ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi nabonye inzego z’ umutekano za Uganda zita muri yombi Abanyarwanda babiri mu rusengero rwa Rwamatunguru mu murenge wa Kamwezi bakekwaho kuba ba maneko. Umuntu yakwibaza ukuntu abantu bo nzego z’ umutekano mu Rwanda binjira muri Uganda ahateraniye abantu benshi cyane cyane mu dusantere tw’ ubucuruzi mu gihe iki gihugu cyabujije abaturage bacyo kwinjira muri Uganda. Niba atari ba maneko bashishikajwe ni iki ?”

Muganzi yavuze ko hari Umunya-Uganda uherutse gushimutirwa mu isantere y’ ubucuruzi ya Kazaza hafi y’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda, agashyira mu majwi inzego z’ umutekano z’ u Rwanda.

Umuyobozi wa Butanda, John Kabengye, Meya w’ umujyi wa Katuna Nelson Nshangabasheija n’ umuyobozi wa Maziba Deus Biryimumisho nabo bavuze ko batewe impugenge n’ umwuka ukomeje gututumba hagati y’ ibi bihugu.

Meya wa Katuna Nshangabasheija ati “Hari abaturage bavuze ko bashakaga guhunga ariko nabizeje umutekano”.

Mu minsi ishize ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’ Umunyarwanda Jean Baptiste warasiwe hafi y’ umupaka w’ ibi bihugu, depite wa Uganda Kamusiime Muhwezi yeretse igihugu cye ko hakenewe ikigo cya gisirikare mu murenge wa Kamwezi hafi y’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda.

Kuva mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019 umubano w’ ibi bihugu warushije kuba mubi gusa amazi ntararenga inkombe kuko bitaragera aho igihugu kimwe kirukana ambasaderi w’ ikindi.

U Rwanda ruvuga ko hari abantu barenga 100 Uganda ifungiye ahantu hatazwi mu buryo bunyuranyije n’ amategeko, u Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga inyeshyamba zirwanya u Rwanda.

Uganda ivuga ko abo Banyarwanda bafatirwa muri Uganda ari ba maneko, u Rwanda rukayisaba ko abo Banyarwanda bagezwa imbere y’ inkiko bakaburanishwa cyangwa bakarekurwa.

Ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’ Umunyarwanda warasiwe hafi y’ umupaka wa Gatuna. Meya wa Nyagatare Mushabe David Claudien wengeranye n’ umupolisi w’ u Rwanda (ku ifoto) yasabye Uganda kurekura Abanyarwanda ifunze binyuranyije n’ amategeko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA