AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubunani burageze tugiye kwishimira ko twarangije umwaka, ibyo COVID19 ntabwo ibizi- CP Kabera

Ubunani burageze tugiye kwishimira ko twarangije umwaka, ibyo COVID19 ntabwo ibizi- CP Kabera
28-12-2020 saa 16:08' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2469 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abantu baramutse bumvise amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe ubuzima ku kwirinda Coronavirus, bakamenya ko iki cyorezo kitagira impuhwe urugamba rwo kuyirwanya abanyarwanda barutsinda vuba.

Urugamba rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID19 rumaze amezi agera ku Icyenda ,aho abanyarwanda imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 7970 bamaze kwandura mu bipimo 716 933.

Minisante igaragaza kandi ko abagera kuri 6289 bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abakirwaye ari 1607 naho abitabye Imana bamze kugera ku 74.

Ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera by’umwihariko muri iyi minsi isoza umwaka wa 2020, ibintu inzego zibishinzwe zivuga ko biterwa n’uko abaturage badohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera yavuze ko inshingano zabo nk’uru rwego ari ukwigisha no kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda aba yashyizweho n’inzego zirimo iz’ubuzima yubahirizwa.

Ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV, yavuze ko mu baturage harimo igice cy’abantu bumvira bakubahiriza n’amabwiriza, muri bo hakabamo igice cy’abagaragaza ibitagenda bakanatanga amakuru kuho amabwiriza atari kubahirizwa.

Hari ikindi cyiciro cy’abantu bagaragaza ko bageze igihe cyo kwirinda ariko uko igihe kigenda gishira bakadohoka, ari nabo Polisi ifite inshingano zo gukomeza kubibutsa amabwiriza yo kwirinda. Hari ikindi gica cya gatatu cy’abantu bavuga ko COVID19 ari igihugu gishingiye kuri politiki.

CP Kabera ati “Ikintu rero gikomeye cyane ni uko inzego zishinzwe izo gahunda zose zaba izo dukorana yaba Polisi iri ku isonga mu kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa, ni ukudatezuka, ni uko itagomba kurambirwa, ni uko itagomba kuruha.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu kuva tariki 21 Werurwe, gahunda ya Guma mu Rugo yatangira kugeza uyu munsi Polisi itagomba kurambirwa, icyo cyo kirakomeye… burya buri gihe turabivuga ariko niko bimeze ntabwo wareka kuvuga ukuri guhari.”

Afande CP Kabera avuga ko uru rugamba rwo kurwanya COVID19 rusaba kutarambirwa ariko rugasaba ko buri Muturarwanda agira inshingano zo kuyirwanya.

Ati “Ibi turabivuga tukongera tukabivuga, wenda abantu bakibaza ngo kubera iki, ariko ntabwo wareka kuvuga ukuri guhari, ntabwo wareka kuvuga ko COVID19 idahari kandi buri munsi yica abantu.”

CP Kabera avuga ko imyitwarire y’abaturage mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza iteye ikibazo ndetse igaragaza ko uru rwego avugira rugifite akazi ko gukora no kwibutsa abaturage.

Yakomeje agira ati “Noheli irageze, ubwo baravuga ngo tugiye kwishimisha ariko COVID19 wenda hari ukundi yabigenza. Ntako yabigenza yo ntabwo ibizi, Ubunani bugiye kugera twishimira ko twarangije undi mwaka, ibyo ntabwo ibizi.”

“Iyo Coronavirus iza kuba yumva, ukuntu mu Rwanda cyangwa ahandi bayamaganye iba yaragiye.”

Muri iki kiganiro, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yanavuze kandi ko amaze imyaka igera kuri 30 mu bijyanye no gucunga umutekano ariko akaba yarinjiye muri Polisi mu 2009, ubwo yari avuye mu Ngabo z’u Rwanda, icyo gihe ngo yari afite ipeti rya Majoro [Major].


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA