AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwapfushije umusirikare ukomeye

U Rwanda rwapfushije umusirikare ukomeye
1er-11-2021 saa 09:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7110 | Ibitekerezo

Mu cyumweru twaraye dusoje, umusirikare Dr Guido Rugumire wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel wari umaze imyaka 8 ari mu kiruhuko nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru aturuka mu muryango we, avuga ko Lt Col Dr Guido Rugumire yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 27 Ukwakira 2021 azize uburwayi.

Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko Lt Col Dr Guido Rugumire yari amaze igihe arwaye, akaba yarafatiwe i Addis Ababa muri Ethiopia aho yari asanzwe akora mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe.

Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.”

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA