AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwanyomoje ko ‘Gen. Ibingira na Gen. Nzabamwita batawe muri yombi’

U Rwanda rwanyomoje ko ‘Gen. Ibingira na Gen. Nzabamwita batawe muri yombi’
5-03-2019 saa 11:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7620 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda , akaba na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Amb. Dr Richard Sezibera yanyomoje amakuru avuga ko u Rwanda rwataye muri yombi abajenerali batatu.

Abo bajenerali byavugwaga ko batawe muri yombi ni Emmanuel Ruvusha, Fred Ibingira na Joseph Nzabamwita.

Amakuru y’ uko aba bajenerali batawe muri yombi yatangaijwe na bimwe mu binyamakuru by’ abatavugarumwe n’ u Rwanda banabishyira ku mbuga nkoranyamabaga.

Minisitiri Sezibera yavuze ko aba bajenerali batigeze batabwa muri yombi ndetse ngo ntazi impamvu abo bantu bashaka ko abo bajenerali bafungwa.

Yagize ati “Sinzi impamvu izo mbugankoranyambaga zishaka ko abo bajenerali batabwa muri yombi. Abo bajenerali barahari. Ejo nahuye na Nzabamwita, ibyo bihuha ngo abantu batawe muri yombi, navuze ku kibazo gikomeye , abantu baratangira ngo abajenerali batawe muri yombi, Sezibera afite amasambu muri Uganda , no no no nta mitungo mfite hariya nta masambu mfiteyo. Nifuza ko nakabaye mbifiteyo ariko ntabyo mfite, kandi mbifiteyo nabwo ntabwo byaba ari ikibazo”

General Fred Ibingira

Generali Fred Ibingira aherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’ izabukuru akaba yarahoze ari umuyobozi w’ Inkeragutabara.

General Joseph Nzabamwita

Joseph Nzabamwita ni Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari umuvugizi w’ igisirikare cy’ u Rwanda.

Minisitiri Sezibera kandi yanahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare benshi k’ umupaka warwo na Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA