Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda akaba na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Dr Richard Sezibera yatangaje ko amakuru y’ uko ingabo z’ u Rwanda zarasiye ku butaka bwa Uganda abantu babiri ari igihuha.
Polisi ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 yatangaje ko hari abantu babiri Umunya-uganda n’ Umunyarwanda baraye barasiwe ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda mu karere ka Rukiga.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko Umunyarwanda warashwe ari uwitwa Peter Nyengye wakora ubucuruzi.
Enanga avuga ko uyu mucuruzi yashakaga kwambuka umupaka yinjira mu Rwanda apakiye ibicuruzwa kuri moto, yabona inzego z’ umutekano ku mupaka agahita akatisha moto ngo asubire iyo aturutse.
Akomeza avuga ko abasirikare babiri b’ u Rwanda bakurikiye uyu mucuruzi bakagera kuri metero nka 80 bambutse umupaka , uwo mucuruzi akanga gutabwa muri yombi bagahita bamurasa mu mutwe akahita apfa.
Polisi ya Uganda ivuga ko abo basirikare b’ u Rwanda banarashe umupolisi wa Uganda wagerageje gutabara. Uwo mupolisi wa Uganda warashwe ngo yitwa Alex Nyesiga.
Imirambo y’ abarashwe yahise ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamwezi IV.
Ubutumwa Dr Sezibera yanditse kuri twitter asubiza ikinyamakuru Theeastafrican yagize ati “Amakuru y’ibihuha : Ibyo ntabwo byigeze biba. Igisubizo gisobanuye neza murakimenya vuba”.
Yakomeje avuga ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze yambuka umupaka ajya muri Uganda.
Ikibazo cy’ Abanyarwanda bahungabanyizwa ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda si ubwa mbere cyumvikanye kuko hari undi mugabo witwa Innocent Ndahimana wo mu karere ka Gicumbi wavuze ko yarasiwe ku mupaka agerageza kwinjiza ibishyimbo mu muri Uganda abikuye mu Rwanda. Icyo gihe yari mu bitaro bya Kabale avurwa igikomere.