AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘U Rwanda ruri mu bihugu 2 by’ ibihangange ku Isi’ Gen. Mubarak abwira abarurwanya

‘U Rwanda ruri mu bihugu 2 by’ ibihangange ku Isi’ Gen. Mubarak abwira abarurwanya
5-04-2019 saa 11:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7343 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ Ingabo z’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba n’ Umujyi wa Kigali General Mubarak Muganga yabwiye abirirwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko barwanya u Rwanda ko YouTube itafata igihugu nk’ u Rwanda kuko kiri mu bihugu bibiri by’ ibihangange ku Isi.

Yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ab’inzego z’ibanze, abikorera n’abagize imiryango itari iya Leta ejo tariki 4 Mata 2019.

Gen Mubarak Muganga yatanze ikiganiro k’ umutekano avuga ko amakuru y’uwitwa Sankara n’abandi ari ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ari iterabwoba ridashobora kugira icyo rihungabanya ku mutekano w’Abanyarwanda.

Yagize ati “YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, nta gihugu nk’u Rwanda cyafatwa na yo, u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi. Mu 1998-2001 twarwanye n’ibihugu 11”.

Yakomeje agira ati “U Rwanda ntabwo tugwingira mu mutekano, twarakuze rwose, ibya YouTube mubibaze Sankara n’abandi nka we bagwingiye, twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo !”

Uyu muyobozi w’ Ingabo yibukije Abanyarwanda ko u Rwanda rutafunze imipaka iruhuza na Uganda n’ u Burundi ariko abasaba kwirinda kujyayo kuko bamwe bajyayo bakagaruka bavuga ko bahohotewe.

Umwaka ushize abarwanyi Callixte Sankara abereye umuvugizi bagabye udutero mu Rwanda bicwa abaturage abandi barakomereka. Aba barwanyi nibo bavuga ko bafite gahunda yo gufata igihugu ariko Gen. Mubarak Muganga yababwiye ko batazabigeraho kuko u Rwanda rutagwingiye mu bijyanye n’ umutekano.

Abitabiriye iyi nama basabwe kudaterwa ubwoba n’ abirirwa kuri YouTube bavuga ko bazafata igihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA