AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwamagana : Umuzungu yari agiye gutema abashyitsi bariruka yadukira imodoka yabo ayitobora amapine

Rwamagana : Umuzungu yari agiye gutema abashyitsi bariruka yadukira imodoka yabo ayitobora amapine
1er-05-2018 saa 11:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 15798 | Ibitekerezo

Umuzungu witwa Philippe Opperman bivugwa ko akomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri ubu akaba akorera imirimo irimo n’ubworozi bw’amafi ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi , mu kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha, akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, aravugwaho gushaka kwivugana abashyitsi b’abanyarwanda bari bamusuye nyuma bakaza kugirana ikibazo agafata icyuma ashaka kukibatemesha bakwiruka akamenagura ibirahure by’imodoka yabo akanayipfumura amapine akoresheje icyuma.

Philippe Opperman yasuwe n’umuryango wa Nsengiyumva Martin wari kumwe n’umugore we Uwamahoro Pascaline ndetse n’umwana wabo w’uruhinja aho bari basuye uyu muzungu ubana n’umugore w’umunyarwandakazi bivugwa ko babana mu buryo butemewe n’amategeko bakaba batuye aha muri uyu murenge wa Musha ari naho akorera imirimo y’ubworozi.

Umugore wa Nsengiyumva Martin yabwiye Ukwezi.com ko bari basanzwe bafitanye umubano mwiza n’uyu muzungu ndetse akaba ari nawe wifuje ko bajya kumusura bakagenda nk’umuryango wose ari nako byaje kugenda mu mpera z’iki Cyumweru (Hari kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018) ubwo bafataga imodoka bakerekeza I Musha gusura uyu muzungu.

Yavuze ko bageze mu rugo rw’uyu muzungu biza kuba ngombwa ko umugabo we (Martin) ajyana n’uyu muzungu hakurya ya Muhazi gusura undi muzungu mugenzi we ariko ngo abagore bombi uko ari babiri basigaye mu rugo baganira biza kugera ahagana saa tanu z’ijoro ubwo abagabo babo bagarukaga noneho ngo babona bwije batashobora kugenda i Kigali muri iryo joro.

Uwamahoro Pascaline yakomeje avuga ko icyo bapfuye n’uyu muzungu ari volume ya televiziyo ubwo bari barimo biyakira basangira ibinyobwa ngo uyu muzungu yashyizemo volume nyinshi ariko uyu Martin wari yamusuye amubwira ko atari byiza gucuranga imiziki cyane kandi hari n’abana, ngo kuva ubwo batangiye kujya impaka umwe akagabanya volume undi nawe akayongeza ngo nibwo uyu muzungu yahise ajya mu nzu azana icyuma aje ashaka kugitera uyu mugabo nawe ahita agerageza guhunga ahungisha umwana n’umugore we ariko umuzungu amwirukaho bageze hanze bahita basohoka mu gipangu.

Pascaline yagize ati “Yongeje volume cyane bikabije, umugore we aragabanya ariko umugabo we (umuzungu) aragaruka arongera yongeza volume cyane noneho nibwo umugabo wange yamubwiye ati iyi volume ni nyinshi kandi abana basinziriye cyane umuzungu yahise arakara aratangira ati ‘ingegera y’umwirabura insuzuguriye iwange’ nibwo yahise asohoka aravuga ati ndasohotse ngiye kuzana icyuma muri busheri, ubwo umugabo wange yagerageje kumubwira ati ihangane amusaba imbabazi undi aranga arasohoka tugiye kubona tubona agarutse afite icyuma nibwo yahise aza avuga ngo ‘Fuck of’ musohoke mwese nibwo nahise mfata umwana ngo dusohoke

Yakomeje agira ati “Twagerageje kwinjira mu modoka mu gihe umugabo yari yakije imodoka ngo tugende ahita afata icyuma adusangamo umukozi waho aba yamubonye nuko uwo mukozi ahita aza afungura umuryango w’igipangu ngo dusohoke umugabo wange nawe ubwo yahise ava mu modoka agerageza kumurwanya ariko umugabo (umuzungu) yahise afata ipave amena ikirahure cy’inyuma cy’imodoka twe twahise dusohoka igipangu umuzungu abonye cya cyuma yari afite abuze uwo agitera ahita agitera mu mapine y’imdoka abiri arayapfumura”

Uwamahoro Pascaline yakomeje avuga ko kugira ngo basohoke muri iki gipangu byabaye nk’inzira y’umusaraba ariko bageze hanze bajya gucumbika aho mu baturanyi b’uyu muzungu bahamagara polisi iraza bahita batanga ikirego cyabo.Philippe Opperman uvugwaho gushaka gutema n’icyuma abashyitsi bagakizwa n’amaguru agahita yadukira imodoka yabo akayimena ibirahure akanayitobora amapine

Umunyamakuru wa Ukwezi.com yageze mu rugo rw’uyu muzungu ariko umugore we, Umutoni Charlotte atwangira kwinjira gusa atubwira ko twazagaruka undi munsi. Icyo kuba barahohoteye abashyitsi, uyu mugore wa yavuze ko byabayeho ariko ngo ari umuzungu(umugabo we) ndetse n’uyu Martin bose bari basomye ku gasembuye.

Uyu mugore ariko yakomeje avuga ko bamaze kuvugana n’umuntu ubakorera imodoka kugira ngo aze gukora iyi modoka y’aba bashyitsi yangijwe kugira ngo isubizwe nyirayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, Umuhoza Theogene yabwiye Ukwezi.com ko uyu Philippe yagiye anavugwaho ibindi byaha bitandukanye ndetse akanatumizwa mu nteko z’abaturage ngo yisobanure ariko ntabashe kwitabira ahubwo akohereza abakozi be barimo n’uyu babana mu nzu nk’umugore n’umugabo bitemewe n’amategeko.

Gitifu Theogene yakomeje avuga ko iki kibazo cy’uko uyu Philippe yari ashatse kwivugana abashyitsi bamugendereye nacyo bakigejejweho ariko kuri ubu kikaba kiri mu maboko y’urwego rushinzwe ubugenzacyahaNgiyo imodoka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mata 2018, twayisanze iparitse mu gipangu cya Philippe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA