AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwamagana : Bagiye gusenya uruganda rwa ’Kambuca’ basanga harangaye nta muntu uhari

Rwamagana : Bagiye gusenya uruganda rwa ’Kambuca’ basanga harangaye nta muntu uhari
20-11-2019 saa 11:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2329 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, inzego z’ umutekano zahawe amakuru y’ urugo rwengerwamo kambuca zijyana n’ abayobozi kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019 basanga urugo rurangaye nta muntu uhari.

Bageze mu gikari cy’ uwitwa Bajiji Francois wo mu mudugudu wa Paraje, Akagari ka Nyarusange bahasanga ibidomoro birimo kambuca, imifuka ipakiyemo uducupa turimo ubusa, n’ ibindi bikoresho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhazi Muhamya Aman yatangarije UKWEZI ko batazi niba hari umuntu wariye akara abo muri uru rugo.

Yagize ati “Nta muntu twahasanze, ariko twasanze inzu ikinguye ni uko dukora akazi ko kubimena abaturage bareba no kubasobanurira ububi bwabyo, ko ari ibintu biba bifite ingaruka ku buzima bwabo. Uwabyengaga ntabwo arafatwa”.

Gitifu Muhamya avuga ko nta gihe kinini cyari gishize uyu muntu atangiye kubyenga. Avuga kandi ko amakuru y’ uko Bajiji yenga Kambuca ku murenge batari bayazi.

Kugira ngo bimenyekane ni abaturage batugiye polisi agatoki, ni uko ijyayo isanga iki kinyobwa kiri mu bitemewe n’ amategeko y’ u Rwanda kirahengerwa.

Mu butumwa abayobozi bahaye abaturage harimo ko kunywa kambuca bishobotera gutera uyinyoye indwara y’ umwijima.

Nubwo nta muyobozi urabifatirwamo , hari amakuru avuga ko abantu benga ibinyobwa bitemewe bakorana n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze na bamwe mu bashinzwe umutekano. Ibi bituma iyo hagiye kuba umukwabu abenga inzoga zitemewe babimenya mbere bagahunga cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Mu rugo rwa Bajiji hafatiweyo ibidomoro 18 birimo litiro 4320, amacupa arimo ubusa imifuka 260, amajerekani arimo ubusa 78, isafuriya 1 indobo 2 n’ amakarito adafunze.

Nyuma yo kumena kambuca muruhame ibikoresho byose byajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro kugira ngo bizangizwe mu buryo butangiza ikirere.

Bajiji Francois aracyashakishwa ngo ashyikirizwe urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA