Mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana ahacukurwa amabuye y’ agaciro habereye impanuka ikomeye y’ umusozi waguye ku bacukuzi 14 b’ amabuye y’ agaciro bari mu kazi bose bitaba Imana.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki 21 Mutarama 2019. Abagwiriwe n’ uyu musozi ni abagabo barindwi n’ abagabo barindwi.
Jean Claude Rwagasana , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mwurire yavuze ko 14 bose bitaba Imana.
Ubwo ubutabazi bwari bukomeje yagize ati “Amahirwe yo kubonamo abakiri bazima ntayo, kuko bari mu kirombe bagwirwa n’ undi musozi. Kubagera ntabwo byoroshye gusa harimo gukoreshwa imashini zisanzwe zikoreshwa mu kazi”
Gitifu Rwagasana yakomeje avuga ko umwaka ushize abandi bacukuzi batatu bagwiriwe n’ ikirombe bakasiga ubuzima.
Rwagasana yihanganishije imiryango y’ ababuze ababo yongeraho ko ibyabaye uyu munsi byabahaye umukoro wo kurushaho kuba maso. Ngo abagiye gucukura amabuye y’ agaciro kazajya babanza kureba niba ahantu bagiye hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ngo byari bisanzwe bikorwa ariko bigiye gushyirwamo imbaraga kurushaho.
Kampani icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge yitwa PIRAN nayo yihanganishije imiryango y’ ababuze ababo.