Umwana w’imyaka 13 wo mu karere ka Rusizi mu muryango wifashije wo mu murenge wa Muganza yimanitse mu mugozi yahoze akina n’abandi bana.
Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ahagana saa yine n’igice za mu igitondo. Uyu mwana witwa Kwizera Alfred yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ku ishuri rya CIMERWA ryitwa L’Educateur. Nyina avuga ko ari umwana utakundaga kwigunga ndetse ngo nta n’ikibazo bazi yari afite.
Kwizera yibese abandi bana bakinaga yinjira mu nzu afata ikiziriko ajya mu gikoni akirizika ku mutambiko yimanikamo, abana bari kumwe nawe bamubonye agitera imigeri bahamagara nyina, nawe ahamagara abaturanyi bamujyana kwa muganga bamugejejeyo muganga ababwira ko yamaze gushyiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ngirabatware James yatangarije UKWEZI ko igikekwa ko cyaba cyateye uyu mwana kwiyahura ari ukwigana ibyo ashobora kuba yarabonye muri filime.
Ati “Byabaye ku munsi w’ejo mu ma saa yine n’igice nibwo hamenyekanye inkuru ko hari umwana wiyahuye, w’imyaka 13, ni umwana wo muri famille ituje, gusa amakuru avuga ko yari umwana ukunda kureba amafilime birakekwa ko yaba ari imitation kwigana ibyo yabonye mu mafilime nta kindi gikekwa rwose”.
Gitifu Ngirabatware avuga ko inama bagira ababyeyi muri rusange ari ugukurikiranira hafi uburere bw’abana babo.
Ati “Inama ngira ababyeyi muri rusange ni ukwita ku burere bw’abana babo, kuko kumwambika, kumurihira ishuri no kumugaburira ntabwo bihagije, ahubwo umubyeyi akwiye gukurikirana imyitwarire y’umwana amasaha yose y’umunsi”.
Ku kigo nderabuzima bakimara kubwira uyu muryango ko Kwizera yashizemo umwuka, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.