AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rulindo : Umwana w’imyaka itanu yishe murumuna we w’imyaka 2

Rulindo : Umwana w’imyaka itanu yishe murumuna we w’imyaka 2
16-10-2020 saa 06:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7435 | Ibitekerezo

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko yishe murumuna we ufite imyaka ibiri, ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Gakoma, mu kagari ka Mwumba ko mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020.

Aba bana bombi ni aba Nteziryayo Henry na Mutuyimana Leonille, ibyago bwagwiriye uyu muryango mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane bikaba byaturutse ku mikino aba bana bagiranaga, umukuru akaza gukubita mu mutwe murumuna we agasuka bakunda kwita majagu.

Uwo mwana w’imyaka ibiri wahise amererwa nabi cyane, yaje guhita ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko nyuma y’akanya gato yashizemo umwuka. Umurambo we kugeza ubu uracyari mu bitaro aho ugomba gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mu bijyanye n’amategeko, n’ubwo kwica umuntu utabigambiriye ari icyaha gihanwa, ntabwo uyu mwana w’imyaka itanu yagira uburyozwacyaha bwo kwica murumuna we bitewe n’ikigero cy’imyaka ye. Gusa hari abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko igikorwa nk’iki gishobora guhungabanya uyu mwana mu mikurire ye, ari nayo mpamvu hatangwa inama yo kuba abana nk’aba bakwegerwa cyane n’abahanga mu by’isanamitima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA