Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Ugushyingo 2016, mu karere ka Rulindo habereye impanuka y’ikamyo ya Bralirwa yari ipakiye inzoga yagonganye n’indi modoka nto y’ivatiri, iyo kamyo ikaba yahise yiyubika inzoga zikameneka. Iyi mpanuka yaguyemo abantu babiri naho abandi barakomereka.
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kinini, mu kagari Ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga wo mu karere ka Rulindo, hakaba hari mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Ikamyo yiyubitse nyuma yo kugongana n’ivatiri, umuhanda wuzura inzoga
CIP Kabanda avuga ko ikamyo ifite ibirango (plaque) RL 0348/RAB 749 R yari itwawe na Bizimana Steven yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite ibirango RAC 576 Z yari itwawe na Nshimiyimana Ayimani wahise anapfa, uyu akaba yari kumwe n’uwitwa Sudadi Sibomana nawe waje gupfa ageze ku bitaro bya Nemba.
Uwari utwaye ikamyo n’uwo bari kumwe hataramenyekana neza imyirondoro yabo nabo bakomeretse byoroheje. Impamvu y’uko kugongana iracyakorwaho iperereza n’abagenzacyaha ba Polisi y’u Rwanda bahise bajya ahabereye impanuka.