Umuyobozi w’ ishuri ryo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi n’umwarimu wo kuri icyo kigo batawe muri yombi mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize bakurikiranyweho kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko jenoside yamugizeho ingaruka nziza.
Aba barezi bombi ni abo ku ishuri rya G.S. Budakiranya ryo mu murenge wa Cyinzuzi. Bikekwa ko iki cyaha bagikoze ubwo barimo baganira hagati yabo nk’ abarimu n’umuyobozi wabo.
Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere ka Rulindo, NUWAYO Jean Denys, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko icyaha bakekwaho gishingiye ku kuba barabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko yamugizeho ingaruka nziza yo gutuma yiga wenda atari kuziga.
Yagize ati “Ni umwarimu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi wavuze ko mugenzi we n’umuyobozi w’ ishuri bamubangamira bamubwira ko Jenoside yagize ingaruka nziza ku bantu bamwe, ko hari abantu bize wenda batari kuzabona amahirwe yo kwiga. Bari kubiganira ngo bavuze ko uwo mwarimu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yagize amahirwe kuba harabayeho Jenoside kuko byatumye yiga wenda atari kuziga iyo itabaho”.
Nduwayo yakomeje avuga ko uyu mwarimu Mutakowimana Cecile warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari we watanze ikirego agishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ita muri yombi uwo muyobozi w’ishuri, uwo mwarimu na we atabwa muri yombi nyuma y’iminsi itatu.
Umuyobozi w’ ishuri Nikobamera Alexandre na mwarimukazi Nyiransabimana Liberée bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi. Uyu muyobozi w’ ishuri ngo avuga ko yabivuze yiganirira cyangwa yikinira bya ’blague’ ariko Mutakowimana akavuga ko ahora abimubwira.
Nyiransabimana Liberée ni we wabanje gutabwa muri yombi kuwa Kane w’ icyumweru gishize naho Nikobamera Alexandre atabwa muri yombi ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.
Ibiro by’ akarere ka Rulindo