Umugabo witwa Kanyeshyamba Viateur wo mu mudugudu wa Bwangacumu mu kagari ka Nyamagana ho mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, yatawe muri yombi nyuma yo guhengera umugore we w’umuforomokazi yagiye kurara izamu akararana n’undi mugore hanyuma uwo mugore yararanye akaza gupfira mu rugo rwe.
Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019, nibwo aya makuru yagiye hanze. Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko ayo makuru ari yo ariko ngo biracyakorwaho iperereza ryimbitse.
Uyu Kanyeshyamba Viateur w’imyaka 58 y’amavuko, yararanye umugore utari uwe witwa Mukabaranga Felicitée w’imyaka 46, uyu akaba yapfiriye mu nzu aha kwa Kanyeshyamba aho bamwe mu baturanyi bavuga ko yamusambanyije kugeza ashizemo umwuka abandi bo bakavuga ko yaba yagiranye ikibazo na Kanyeshyamba akamwivugana.
Uyu Kanyeshyamba yari yararanye umugore utari uwe mu gihe umugore we Mukakarera Bertride w’umuforomokazi mu bitaro bya Kabgayi yari yaraye izamu.
Umurambo wa Mukabaranga wajyanywe ku bitaro bya Kinazi kugirango ubanze gukorerwa isuzumwa(autopsy) hamenyekane uburyo yaba yapfuyemo n’icyamwishe, mu gihe uwo bararanye ari we Kanyeshyamba Viateur afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.