Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu kagari ka Mwendo mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha gukwirakwiza umwanda wo mu musarane mu rugo rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari.
Uyu musore witwa Mpawenimana Theoneste yatawe muri yombi nyuma y’amezi atandatu urugo rwa gitifu w’akagari ka Mwendo runyanyagijwemo amazirantoki (umwanda wo mu musarane), icyo gihe bakaba barasize uwo mwanda ku rugi rw’amarembo, bawunyanyagiza mu rugo ndetse banaseseka mu nzu bacishije munsi y’urugi.
Mpawenimana Theoneste ukurikiranyweho kunyanyagiza umwanda mu rugo rwa gitifu
Mu ijoro rya tariki 21 Mata 2016, nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mwendo, Gahamanyi Emmanuel, we n’umuryango we batunguwe no kumva umunuko ukabije ubasanze mu nzu, bajya kureba bagasanga ni umwanda wo mu musarane wakwirakwijwe mu rugo ukanacengezwa mu nzu. Icyo gihe hari abakekwaga ariko hari hataragira utabwa muri yombi, kugeza kuri uyu wa Gatanu ubwo hafatwaga uyu Mpawenimana, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.
Mpawenimana Theoneste avuga ko ibyo yakoze yari yabitumwe n’abasore babiri barimo uwitwa Minani bahimba Vumbi na Mpayimana Valens bahoze ari ba Rokodifensi (Local Defence) nyuma bakaza kwishora mu bucuruzi bwa kanyanga n’urumogi. Uyu gitifu yari amaze igihe arwanya ibyo bikorwa by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, baramurakarira bashaka kumuhemukira.
Gahamanyi Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mwendo
Mpawenimana Theoneste wemera icyaha, yivugira ko abo bamushutse bamurangiye ahantu hari hakozwe igikorwa cyo kuvidura imisarane, akajyanayo ibasi akayuzuza uwo mwanda maze akajya kuwunyanyagiza mu rugo rwa gitifu, bamwijeje ko bamuha amafaranga y’u Rwanda 2000.