Mu gikoni cy’ umugabo witwa Celestin Ndikumana ufungiye muri Gereza ya Muhanga azira guteka Kanyanga habonetsemo umurambo w’ umuntu wambaye imyenda y’ abagore. Bikekwa ko ari umugore we Jacqueline Nyirahabineza umaze igihe yaraburiwe irengero.
Ndikumana amaze gufungwa inzu ye iri mu Mudugudu wa Ntungamo, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango yacumbitswemo n’ abasore bakajya babona mu gikoni hika bakeka ko hari imari itabyemo.
Tariki 2 Kamena 2019 nibwo bigiriye inama yo gucukura aho babona hika basangamo amagufa y’ umuntu n’ imyenda y’ abagore, babimenyesha inzego z’ umutekano.
Bikekwa ko uyu mugore Ndikumana yaba yaramwishe mbere y’ uko atangira guteka Kanyanga kuko yafashwe ateka kanyanga abifatanyije n’ undi mugore.
Jean Bosco Nemeyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhango yatangarije Umuseke hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwo muntu wishwe uwariwe n’ uwamwishe.
Gitifu Nemeyimana avuga ko uwo murambo wari waratangiye kwangirika ku buryo bakeka ko yari amaze igihe kirenga amezi 6 yishwe.
Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu ry’Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko umurambo warataburuwe, igisigaye ari ukumenya niba uwishwe ari umugore w’uri Jacqueline Nyirahabineza kuko iperereza rigikomeje, ngo bazamenye uburyo yishwemo.
Hari amakuru avuga ko Celestin Ndikumana na Jacqueline Nyirahabineza bari bafitanye umwana w’ imyaka 3.
Ngo benewabo w’umugore bajyaga kumusura mbere y’uko afungwa akababwira ko umugore yamubereye ikirara akamutana umwana, ariko akavuga ko azamurera.