Imvura nyinshi yaguye mu bice by’uburengerazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018, yakomerekeje abantu, yangiza amazu menshi ndetse inangiza bikomeye imyaka y’abaturage, by’umwihariko ikigo cy’ubukorikori n’ubugeni cyo ku Nyundo cyo cyangirijwe byinshi ndetse Leta igiye kubagoboka.
Nk’uko imibare itangwa na Minisiteri ifite gukumira ibiza mu nshingano zayo (MIDIMAR), abantu batanu nibo bakomeretse, amazu 26 arasenyuka burundu naho 924 arasenyuka bitari burundu kuburyo yasanwa, mu gihe ibiraro (bridges) 10 nabyo byasenyutse.
Iyi mvura kandi yangije imyaka y’abaturage ku butaka bwa hegitari 135.5. By’umwihariko, ikigo cy’amashuri cy’ubugeni n’ubukorikori cyo ku Nyungo (Ecole d’art) cyangirijwe byinshi n’umwuzure watewe n’iyi mvura mu mugezi wa Sebeya, ndetse kubera ibyababayeho, abanyeshuri ba Ecole d’Art de Nyundo, biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere bazasurwa na Minisitiri DE BONHEUR Jeanne d’Arc uyobora MIDIMAR bakanahabwa ubufasha.
Byinshi mu byangiritse byangijwe n’imvura nyinshi yatumye umugezi wa Sebeya wuzura ugateza umwuzure udasanzwe. Imirenge yibasiwe cyane ni Kanama, Nyakiriba na Nyundo.
Situation this evening in Rubavu district following heavy rain all day - via @kigalitoday pic.twitter.com/qUhgFJHGnZ
— Fred Mwasa (@mwasa) March 3, 2018