Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam). Ubu bucuruzi ngo bukaba butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa muri RDB.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, nyuma y’uko inzego zitandukanye cyane cyane Banki Nkuru y’u Rwanda bari bamaze igihe baburira abanyarwanda babasaba kwitondera gushora imari yabo muri ubwo bucuruzi.
RIB irasaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe.
Amakuru ikinyamakuru Ukwezi gikesha bamwe mu bari barashyize amafaranga yabo muri ubu bucuruzi bwa SuperMarketing, ni uko kugeza ubu bitanakunda ko binjira (Log in) muri konti zabo ngo barebe uko bihagaze.
Banki Nkuru y’u Rwanda yari yagaragaje ko ubu bucuruzi butemewe kandi nta hantu na hamwe bugenzurwa ku isi, bityo igasaba abantu kubwirinda kuko burimo uburiganya. Ni ubucuruzi abantu benshi bari barimo kwitabira cyane bavuga ko bwunguka cyane kandi ko uwashoyemo amafaranga ashobora kunguka inshuro eshatu z’ayo yashoze ntacyo yakoze kindi.
Urupapuro rugaragaza iyandikwa ry’iyi kompanyi ya Supermarketings Global Ltd muri RDB, rugaragaza ko mu bikorwa yagombaga gukora harimo ibijyanye n’uburezi aho kuba ibi bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi bw’amafaranga.