Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gukora ubucuruzi butemewe.
Abatawe muri yombi nk’ uko RIB yabitangaje ni Munezero Daniel, Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima, bakorera muri Amway Group Ltd hamwe na Bizumuremyi Rafiki na Shema Darius, bombi bakorera muri Master Global Partners Ltd.
RIB ivuga ko bose bakurikiranyweho gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko (ubucuruzi bw’uruhererekane).Ubu bucuruzi ngo burangira abatanze amafaranga yabo bayamburwa.
RIB irakangurira abaturarwanda kwirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemewe ahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, inashimira kandi abatanze amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.
Ibi bije nyuma y’ uko muri Gicurasi 2019, RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam).