AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi 12 bakekwaho kugerageza kwiba Equity Bank barimo Abanyakenya n’ Abanyarwanda

RIB yataye muri yombi 12 bakekwaho kugerageza kwiba Equity Bank barimo Abanyakenya n’ Abanyarwanda
1er-11-2019 saa 09:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3833 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi itsinda ry’ abantu 12 bakekwaho kugerageza kwiba Equity Bank bakoresheje ikoranabuhanga.

Abatawe muri yombi barimo Abanyakena 8, Abanyarwanda batatu n’ Umunya-uganda 1.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa Twiter yavuze ko bafashwe ubwo bageragezaga kwiba amafaranga kuri konti z’ abakiriya mu Rwanda.

Yagize ati “RIB yafashe agatsiko kagizwe n’abanyakenya 08,abanyarwanda 03 n’Umugande 01 bakekwaho kugerageza kwiba hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Equity Bank #Rwanda. Bafashwe ubwo bari mu gikorwa cyo kwinjira mu ikoranabuhanga rya banki bashaka kwiba amafaranga ku ma Konti y’abakiliya”.

RIB ivuga ko aka gatsiko kageze mu Rwanda nyuma yo kwiba muri Equity Bank muri Uganda na Kenya hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikomeza ivuga ko bakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

RIB irashimira abantu bose batanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa kandi irasaba abaturarwanda guhora bari maso kandi bagatanga amakuru ku gihe atuma hakumirwa ibyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA