AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RDF yungutse ba Colonel bashya barimo umuvugizi wayo wazamuwe mu mapeti

RDF yungutse ba Colonel bashya barimo umuvugizi wayo wazamuwe mu mapeti
19-06-2021 saa 07:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1837 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bane bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel.

Muri aba bazamuwe barimo Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama wagizwe Colonel ahita ahabwa n’inshingano nshya zo kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NISS).

Barimo kandi Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) wahawe ipeti rya Colonel.

Hari kandi Lieutenant Colonel Francis Ngabo Sebicundanyi na Lieutenant Colonel Callixte Kalisa na bo bahawe iri peti rya Colonel.

Perezida Kagame kandi yari aherutse gukora amavugurura mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kumuzamura mu mapeti agahabwa ipeti rya Lt. General avuye kuri Maj. General.

Na none kandi Lt General Jean Jaques Mupenzi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere asimbura Maj. General Emmanuel Bayingana na we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA