Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyikirije icya Uganda umusirikare wacyo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite ibikoresho bya gisirikare birimo indebakure, imbunda n’amasasu 100.
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamera 2021 aho abahagarariye ingabo ku mpande z’Ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.
Pte Baluku Muhuba yemeye ko yakoze amakosa ubwo yari mukazi yari yoherejwemo aburanye na bagenzi be yisanga yarenze umupaka yageze mu Rwanda.
Uyu musirikare yafatanywe imbunda n’amasasu, indebakure, telefone ngendanwa n’ibyangombwa bya Gisirikare bimuranga.
Yafashwe yambaye imyenda y’Igisirikare cya Uganda, afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefoni imwe n’ibyangombwa bya gisirikare.
Pte Baluku yavuze ko mu minsi amaze mu Rwanda yafashwe neza nta wamuhohoteye.
Yagiez ati “Nari mu kazi kacu ka gisirikare ni bwo narenze iwacu nisanga ku butaka bw’u Rwanda, umusirikare waho arampamagara anyereka ko narenze iwacu, baramfashe banyakiye neza ubu nta kibazo na kimwe mfite. Baranganirije, nishimiye uburyo mu Rwanda nakiriwe ku buryo ntabitekereza, mbese nta kibazo navuga ubu mfite kandi nishimiye kongera gusubira mu gihugu cyanjye.”
Cpt Peter Mugisha, uhagarariye Umukuru w’igihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro (Kisoro Residence District Comissioner) yasabye imbabazi Leta y’u Rwanda avuga ko ibyabaye umusirikare wayo akavogera ubutaka bw’u Rwanda, ari ikosa ariko yizeza abahagarariye Leta y’u Rwanda ko iryo kosa ribaye ubwa nyuma ritazongera kubaho ukundi.
Capt Peter Mugisha yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yafashe neza uwo musirikare, avuga ko imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi izakomeza.
Nyuma yo guhererekanya uwo musirikare impande zombi zashyize umukono ku nyandiko zemeza ko zahererekanyije uwo musirikare wijeje ubuyobozi bw’Ingabo ko icyaha yakoze kitazasubira ukundi.
UKWEZI.RW