AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RDF idakoze nk’ibi yakora ibihe ?-Gen. Muhizi avuga ku kubohoza ahari ibirindiro by’inyeshyamba

RDF idakoze nk’ibi yakora ibihe ?-Gen. Muhizi avuga ku kubohoza ahari ibirindiro by’inyeshyamba
9-08-2021 saa 15:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2555 | Ibitekerezo

Brig. Gen. Muhizi Pascal uyoboye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, yavuze ko kuba babashije kubohora ahari ibirindiro by’inyeshyamba nta gitangaza kirimo ku ngabo z’u Rwanda kuko umuhate, imyitozo ndetse n’ishyaka biziranga bizemerera kugera ku bikorwa nka biriya.

Yabivuze mu kiganiro kigufi yagiranye na Gatete Ruhumuriza ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uri mu banyamakuru bari gukurikirana ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Muri iki kiganiro cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Gatete Ruhumuriza cyakuzwe na benshi basanzwe bakunda ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Muhizi Pascal asobanuramo uko ingabo z’u Rwanda zabashije gufata umujyi wa Mocimboa-da-Praia wari umaze igihe ari ibirindiro by’ibyihebe byayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Aka gace kari nk’ihuriro ry’imihanda yahuzaga ibice binini, kuko mu gace kitwa Awasse ari ko gashamikiyeho imihanda ijya muri ibyo bice.

Brig. Gen. Muhizi Pascal yavuze ko ingabo z’u Rwanda zigabanyijemo ibice bibiri, zimwe zinyura mu majyepfo ahitwa Mweda, abandi baturuka mu majyaruguru ari na cyo gice yari arimo.

Ati “Uyu munsi rero twahuriye aha, twahabohoje ubu nta mwanzi ukiri mu muhanda aho baturutse [igice cyaturutse cyaturutse mu majyepfo] nta n’umwanzi ukiri aho twaturutse.”

Yavuze ko igikurikiyeho ari ugutsinsura inyeshyamba zaba zikiri mu mihanda mito ishamikiye kuri uriya munini kugira ngo biriya bice byose bitekane.

Brig. Gen. Muhizi Pascal avuga ku kuba biriya bikorwa by’umutekano byari bimaze imyaka itanu ariko kikaba gikemutse mu gihe kitaranarengeje ukwezi Ingabo z’u Rwanda zigezeyo, yavuze ko ari “ibisanzwe ku ngabo z’u Rwanda ntagishya, ni uko wagira ngo Abanyamakuru namwe mwibagirwa, ahubwo ingabo z’u Rwanda zidakoze nk’ibi zakora iki kindi ?”

Yakomeje agira ati “Dufite discipline, dufite imbaraga z’umubiri, dufite umuco twatoje n’imyitozo. Ibyo byose iyo tubihuje havamo ibikorwa nk’ibi.”

Uyu munyamakuru utabyumvaga neza, yakomeje kumubaza ati “Afande ukwezi kumwe ?”, avuga ko bigoye kubyiyumvisha kuko hari abamaze imyaka itanu barananiwe gukemura iki kibazo, ubundi amusubiza agira ati “abandi ni abandi, buri wese afite uko akora akazi ke ariko twe iyo twahawe inshingano tugomba kuzubahiriza mu gihe gito gishoboka kuko dukora amanywa n’ijoro.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA