Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi ukekwaho kwambura umucuruzi wa mitiyu mu mujyi wa Kigali, mugenzi we araraswa.
Mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati "Turamenyesha ko ku bufatanye na RIB twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020".
Bibaye nyuma y’ uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya camera zicunga umutekano y’ abasore bajyana umucuruzi wa mobile money mu gikari cy’ inzu umwe akamufata mu ijosi undi akamukubita akanamwambura amafaranga yari afite mu gakapu.
Irakoze Emmanuel watawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’ umucuruzi wa mobile money