AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Polisi ya Sweden yafunze Umunyarwanda ukekwaho kwica umugore we wababaje benshi

Polisi ya Sweden yafunze Umunyarwanda ukekwaho kwica umugore we wababaje benshi
25-11-2021 saa 08:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3765 | Ibitekerezo

Igipolisi cy’i Stockholm muri Sweden cyataye muri yombi Umunyarwanda witwa Uwizeye Jean Damascene akekwaho uruhare mu rupfu rw’umugore we Ingabire Diane babanaga muri kiriya Gihugu.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’u Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sweden, bugaragaza ko uyu muryango wababajwe n’urupfu rwa Ingabire Diane.

Ubu butumwa bugira buti “Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sweden, ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umwe mu bagize komite ya diaspora Ingabire Diane yitabye Imana tariki ya 19/11/2021 mu murwa mukuru Stockholm.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Twihanganishije umuryango we ndetse nu muryango nyarwanda muri rusange.”

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Finland na wo wagaragaje ko ubabajwe n’uru rupfu rw’uriya Munyarwandakazi.

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’uyu muryango, na bwo bugira buti “Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Finland twifatanyije namwe mu kababaro ! Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije n’umuryango asize.”

Amakuru aturuka muri Sweden avuga ko Polisi ya kiriya Gihugu yataye muri yombi Uwizeye Jean Damascene wari usanzwe ari umugabo wa Ingabire Diane aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we.

Polisi yo muri Stockholm yataye muri yombi Uwizeye Jean Damascene tariki 19 Ugushyingo 2021 akekwaho kwica umugore we uzwi nka Ingabire Diane wari ufite imyaka 31, nawe akaba yari ubwo umugore we yari akimara gupfa.

Bamwe mu basanzwe baba hafi y’umuryango wabo, bavuga ko bari baamze iminsi babanye nabi ndetse ko nyakwigendera atahwemye kugaragaza ko afite impungenge z’umutekano we kubera ko umugabo we yamuhozaga ku nkeke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA