AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari abazamu ikurikiranyeho gutwika abana b’inzererezi bagapfa

Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari abazamu ikurikiranyeho gutwika abana b’inzererezi bagapfa
28-04-2017 saa 20:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11263 | Ibitekerezo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ahagana mu ma saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro. Babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu ari bo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ati : "Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugirango batabwe muri yombi."

Polisi y’u Rwanda kandi mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’uko mu masaha ya mugitondo, hari abatwara abantu kuri moto muri aka gace ko hafi y’inyubako ya CHIC bari batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bana b’inzererezi batwitswe n’abanyerondo babasanze aho bari bari bagashaka kubarwanya hanyuma bakajya kugura lisansi bakabatwika. Abandi bana bo b’inzererezi, bagenzi b’aba batwitswe nabo niko babihamyaga.

Inzego zishinzwe umutekano aha zari ziri mu bikorwa by’iperereza kugira ngo bamenye abakoze ubu bugizi bwa nabi

Bimwe mu bisigazwa by’ibikarito aba bana baryamagaho byakuwe muri ruhurura byahiye

Abantu mu gitondo bari benshi ahabereye ubu bugizi bwa nabi

Iperereza aha ryari ririmo gukorwa n’inzego z’umutekano zitandukanye

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye imbere y’inyubako ya CHIC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA