AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Abarundi 33 b’impunzi bashinjwa kugumura abandi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Abarundi 33 b’impunzi bashinjwa kugumura abandi
28-03-2018 saa 22:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3834 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi impunzi z’abarundi zigera kuri 33, zizira ibikorwa byo kugumura bagenzi babo b’impunzi zaturutse mu Burundi babasaba ko bakwanga imfashanyo bahabwa na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbyee ryita ku mpunzi (HCR).

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti : "Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Abarundi b’impunzi bagera kuri 33 bakurikiranyweho icyaha cyo gukangurira bagenzi babo b’impunzi kwanga ubufasha bahabwa na UNHCR, Minisiteri ishinzwe impunzi ndetse n’iy’ubuzima. Guhamagarira abandi kugumuka, ni icyaha gihanwa n’amategeko, kibangamira ubuzima bw’izindi mpunzi.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abatawe muri yombi barimo abari mu nkambi y’agateranyo ya Gashora iri mu karere ka Bugesera ari nabo benshi kuko ari 31, hakabamo umwe wo mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi ndetse n’undi umwe wo mu nkambi y’agateganyo Muyira mu karere ka Nyanza.

Ikibazo cy’imyumvire y’impunzi z’abarundi gishingiye ku myemerere idasanzwe cyari kimenyerewe cyane ku bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, bavuze ko hari byinshi batemera bijyanye n’ibyo bahabwa mu buzima bwa buri munsi.

Izi mpunzi zavuze ko zidashobora kurya ibiribwa byose byaciye mu ruganda cyangwa kuvurwa n’abaganga cyangwa se kwikingiza, ngo n’ubuvuzi iyo babukeneye baravurana ubwabo. Ntibarya amavuta, umunyu, isukari n’ibindi bica mu nganda kandi nta munyamakuru wemerewe kubafata amashusho abagaragaza mu maso kuko bavuga ko batinya ko yabafata imboni zabo bityo bikabagiraho ingaruka mbi nk’uko babishimangira.

Nta muntu wemerewe kuzibara kereka ari bo babyikoreye hagati yabo. Ku bijyanye n’iyi myemerere yabo idasanzwe, bo bahamya ko ari abemeramana bo mu idini ya Kiliziya Gatolika, bakaba barahunze igihugu cy’u Burundi kubera ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo butemeraga amabonekerwa bavuga ko babonekewe na Bikiramariya nyina wa Yezu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA