Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2019, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Major General Jean Jacques Mupenzi amuha ipeti rya Lieutenant General, anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Naho Lieutenant General Jacques Musemakweli wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugaba w’Inkeragutabara
Iri tangazo kandi rivuga ko Major General Aloys Muganga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yagizwe umuyobozi w’ishami rya gisirikare rishinzwe imodoka z’intambara.
Kuwa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Major General Aloys MUGANGA, umugaba w’Inkeragutabara, asimbura kuri uyu mwanya General Fred Ibingira.
Muri Mutarama umwaka ushize kandi nibwo Maj General Aloys Muganga yari yazamuwe mu ntera avanwa ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, bamwe mu bazamuriwe rimwe kuri iri peti ubu bakaba baranahawe imyanya mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu, abo bakaba barimo na Minisitiri w’Ingabo, Maj General Albert Murasira.
Major General Aloys Muganga wari uherutse gusimbura General Ibingira, yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imodoka z’intambara
Abandi bari bazamuriwe rimwe icyo gihe ni Maj Gen Charles KARAMBA wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere kuva tariki 28 Ukwakira 2015, hakaza Maj General Eric MUROKORE, Maj General Emmy RUVUSHA, Maj General Emmanuel BAYINGANA, Maj General Joseph NZABAMWITA, Maj General Andrew KAGAME, Maj General Charles RUDAKUBANA, Maj General Ferdinand SAFARI, Maj General Innocent KABANDANA na Maj General Jean Jacques Laurent MUPENZI ubu wahawe ipeti rya Lieutenant General agahita anagirwa Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Ingabo z’u Rwanda ni Ingabo zibumbiye hamwe zigizwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Ingabo Zirwanira mu Kirere n’Inkeragutabara. Ingabo Zirwanira ku Butaka n’Ingabo Zirwanira mu Kirere ni Ingabo zikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho, naho Inkeragutabara ni icyiciro cy’Ingabo zidakora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho ariko zishobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa.