Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu, Paul Kagame, yagiye i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda gukurikira imyitozo y’ingabo z’igihugu yambaye gisirikare, asura ingabo anihera ijisho ibikorwa by’imyitozo bakora.
Kugaragara yambaye umwambaro wa gisirikare ku mukuru w’Igihugu byatunguye benshi kuko yabiherukaga mu myaka 18 ishize.
Iyo myitozo yiswe "Exercise Hard Punch" ibaye ku nshuro ya Gatatu, aho iya mbere yakozwe mu mpera za 2016 indi igikorwa mu mpera za 2017 kandi yose isozwa ku mugaragaro na Perezida Kagame.
Iyi myitozo yasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11Ukuboza 2018, yari imaze amezi atatu.
Muri iyi myitozo yasojwe, ingabo zagaragazaga uburyo bwo gukoresha intwaro zitandukanye, inini n’intoya mu gihe bari guhangana n’umwanzi.
Hakoreshejwe intwaro zinyuranye kandi z’ubwoko bwose, ari izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.
Mu ijambo yagejeje ku ngabo n’abayobozi batandukanye bamuherekeje kuri iki kigo i Gabiro Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda azatsindwa.
Perezida Kagame yabwiye ingabo zasoje imyitozo ko bakwiye gukoresha ibyo bafite kuko ntabyo gupfa ubusa bihari, abasaba gukoresha bike bafite bakagera kuri byinshi.
Ati “Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya no hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”
Yakomeje agira ati “Hari ubwo twajyaga ku rugamba dufite amasasu icumi mu mbunda mu gihe abanzi bacu babaga bafite amasasu ijana. Ariko kugira ngo utsinde intambara ntibisaba ko uba ufite amasasu ijana, iyo amasasu ashize, ni wowe uba usigaye ngo ugere ku ntego.”
Perezida Kagame yakurikiye imyitozo ya y’ingabo z’igihugu ari kumwe n’abandi bayobizi bakuru b’igihugu
Perezida yatunguranye ubwo yagaragaraga mu myambaro ya gisirikare
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu
Abasirikare bamaze amezi 3 mu myitozo bagaragaje ubuhanga bafite mu bijyanye no guhangana n’umwanzi
Ubwo umukuru w’igihugu yaganirizaga abitabiriye iki gikorwa
Yitegereza uko imyitozo yakorwaga
Yari kumwe n’abayobozi bakuru b’urwego rw’igisirikare
Maj Gen Jean Bosco Kazura araganira na General Kabarebe