Kuri Sitasiyo ya RIB mu murenge wa Busasamana hafungiye umunyeshuri w’ imyaka 25 ukurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa w’ imyaka 21 ukora akazi ko mu rugo abanje kumutera ubwoba.
Byabereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019.
Umukobwa wafashwe ku ngufu avuga ko uyu musore wari wasinze yamusanze mu rugo aho akodesha kuko yakoraga ataha. Ngo yabanje kumwereka icyuma, amusaba kudatabaza. Ngo yahise amusunikira mu nzu ku buriri akuramo imyenda, ajya no ku mukobwa amukuramo umwenda w’ imbere aramusambanya.
Uyu mukobwa tutari butangaze amazina ye kubera impamvu z’ umutekano we avuga ko impamvu atatabaje ari uko yari afite ubwoba ko uyu musore witwa Ndikumana aramwica natemera ibyo amusaba.
Bikimara kuba uyu mukobwa ntabwo yahise abitangaza yategereje aza kubiganiriza nyirabuja, nyirabuja niwe wabimenyesheje Polisi y’ u Rwanda nk’ uko byemezwa n’ Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre.
CIP Twajamahoro yatangarije UKWEZI ko uyu mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga naho uyu musore atabwa muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.
Yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya gutangira amakuru ku gihe nk’uyu mwana w’umukobwa, iyo atangira amakuru ku gihe agatabarwa byari gufasha kurushaho”.
Igipangu uyu mukobwa yafatiwemo ku ngufu gituranye n’ishuri rya Kavumu TVET School Ndikumana ukekwa yigamo. Iki gipangu kandi gifite umuzamu hakaba hibazwa impamvu umuzamu atabonye uyu musore wasimbutse igipangu akagwa mu rugo imbere.
Uyu musore aramutswe ahamijwe iki cyaha n’ urukiko yazahanishwa ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Ntiharamenyekana niba uyu mukobwa hari uburwayi budakira yandujwe n’ uyu musore, gusa amategeko ateganya ko iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.