Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2016, i Nyange habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi ya Toyota Coaster ikorera ikompanyi itwara abagenzi ya Capital, ikaba yagonganye n’ikamyo nini ( Trailer FAW T 642 DGR T -T 641 DGR). N’ubwo imodoka zangiritse n’abantu bagakomereka, ku bw’amahirwe ntawapfuye.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akaba yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’imwe z’umugoroba, ikabera mu mudugudu wa Nyarusange, mu kagari ka Nsibo, mu murenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero.
Imodoka itwara abagenzi niyo yangiritse cyane
CIP Kabanda avuga ko ikamyo yari itwawe na Selemani Juma yagonze Toyota Coaster RAB 698 U yari itwawe na Niyondamya Eneste, uyu akaba yanakomeretse amaguru yombi mu gihe abandi bagenzi bane yari atwaye nabo bakomeretse, bose bakaba bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange.
Yahavuye hitabajwe imodoka nini yamwikorezi yayipakiye
Uyu muvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akomeza avuga ko uretse abakomeretse n’imodoka zombi zangiritse, hakaba hatangiye iperereza ngo icyateye impanuka kimenyekane.
Igice cy’inyuma cyo ntabwo cyangiritse cyane
nzajya ngenda ku mwanya W’inyuma ningera nyarugenge.gusa Imana izi kurinda pe !!!