AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamasheke : Hakajijwe ingamba nyuma y’uko hari ibice by’akarere bishyizwe muri guma mu rugo

Nyamasheke : Hakajijwe ingamba nyuma y’uko hari ibice by’akarere bishyizwe muri guma mu rugo
15-07-2020 saa 16:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 813 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko ku bufanye n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze zegerejwe abaturage hakomeje ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Mu ngamba zafashwe n’akarere harimo kuba ingendo n’ibindi bikorwa birimo uburobyi bwakorerwaga mu kiyaga cya Kivu byabaye bihagaritswe muri iki gihe cy’iminsi 15.

Ni ibyemezo byafashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga mu Rwanda hagaragaye abarwayi 38 ba coronavirus barimo 12 bo mu karere ka Nyamasheke.

Aba barwayi bagaragaye mu murenge wa Gihombo bituma utugari twa Gitwa, Mubuga, Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu), akagari ka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye itangazo rivuga ko kuva kuri uyu wa Gatatu utugari twagaragayemo iki cyorezo dushyizwe muri a muri gahunda ya Guma mu rugo.

Muri rusange muri aka karere hari utugari tubiri twagaragayemo abantu 23 banduye Coronavirus, bituma utugari turi hagati yatwo aritwo Gitwa n Jarama natwo tuba dushyizwe muri guma mu rugo kugira ngo hatabaho ikwirakwira rya Coronavirus.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye UKWEZI, ko hafashwe ingamba zikarishye mu rwego rwo gukumira ko icyo cyorezo ngo kidakwirakwira mu yindi mirenge y’akarere.

Yavuze ko inzego zirimo izegerejwe abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zikomeje gushyiramo imbaraga mu gufasha abaturage kubahiriza ingamba zashyizweho.

Yagize ati “Turi kubifashwamo n’inzego zirimo abajyanama b’ubuzima na ba mutwarasibo ariko hari n’inzego zishinzwe umutekano turi gufatanya kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Coronavirus.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kandi butangaza ko urujya n’uruza rwahagaze ndetse n’uburobyi bwahagaze kugira ngo habashe kubaho kurinda ingendo z’abantu bashobora kuva Rusizi cyangwa bakaba bava mu y’indi mirenge bakazana Coronavirus.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima. Niba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, yahamagara 114.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 1416 banduye mu bipimo 192 379 bimaze gufatwa, 737 barayikize mu gihe 675 bakiri kwitabwaho n’abaganga ; bane nibo bitabye Imana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA