AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyakariro : Umusore arashinjwa kwica umwana akamubaga, bivugwa ko yamwokejemo borosheti

Nyakariro : Umusore arashinjwa kwica umwana akamubaga, bivugwa ko yamwokejemo borosheti
3-05-2020 saa 20:14' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19062 | Ibitekerezo

Umusore wo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umwana w’imyaka 10 w’umuturanyi we, bikaba bivugwa ko bamufashe yamuciye umutwe akamwotsa akamuryamo burusheti.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yahamije iby’aya makuru. Yagize ati : "Aya makuru RIB yayamenye iperereza ryatangiye hafashwe Hakizimana Karenzi Emmanuel afungiye kuri RIB post Muyumbu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo."

Marie Michelle Umuhoza abajijwe iby’uko uwo musore w’imyaka 27 y’amavuko yaba yabaze uwo mwana akamwotsamo burusheti (brochettes) yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibyo bizasobanuka neza mu iperereza.

Hakizimana Karenzi Emmanuel aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu no gushinyagurira umurambo, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA