AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyagatare : Umwarimu yafashwe aryamanye n’ umunyeshuri yigisha

Nyagatare : Umwarimu yafashwe aryamanye n’ umunyeshuri yigisha
23-11-2019 saa 11:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13618 | Ibitekerezo

Umwarimu wo mu karere ka Nyagatare afungiye kuri sitasiyo y’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB nyuma yo gufatirwa mu cyuho aryamanye n’ umunyeshuri yigisha.

Uyu munyeshuri wigaga ku ishuri ribanza rya Akayange mu murenge wa Karangazi yavuye aho arererwa tariki 16 Ugushyingo avuga ko agiye aho yabaga gufata akasanduku kabamo ibikoresho by’ imibare (boite mathematical).

Kuva icyo gihe aho arerwa ntibongere kumuca iryera, bituma babaza aho yabaga akora ibizamini bya Leta bavuga ko batigeze bamubona.

Abaturage batanze amakuru ko babonye uyu mukobwa yi mu nzu y’umwalimu umwigisha.

Ubuyobozi bw’akagari ka Ndama bufatanije n’abatuye umudugudu wa Rwabiharamba bagiye aho uwo mwalimu acumbitse, basanga ari mu cyumba n’uwo mwana yigishaga baryamye.

Murekatete Julliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’ abaturage yabwiye Kigali Today bakibona uwo mukobwa bihutiye kumujyana kwa muganga, hanyuma uwo mwalimu we ashyikirizwa uirwego rw’u ugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nyagatare.

Visi Meya Murekatete asaba abarezi kwibuka ko mu byo bashinzwe harimo kwigisha abana kugira imyifatire myiza aho kubashora mu busambanyi.

Asaba n’ababyeyi kujya batanga amakuru mu gihe babuze abana babo, ariko nanone bakibuka guhora babaganiriza kugira ngo bamenye ababashuka.

Uyu mwana asanzwe ari impfubyi y’ababyeyi bombi akaba abana n’uwemeye kumurera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA