AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyagatare : Mu nzu y’ umusore basanzemo imirambo y’ abana bane

Nyagatare : Mu nzu y’ umusore basanzemo imirambo y’ abana bane
19-03-2019 saa 08:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11170 | Ibitekerezo

Inzego z’ umutekano zikorera mu karere ka Nyagatare zataye muri yombi umusore uri mu kigero cy’ imyaka 25 ukurikinyweho kwica abana bane.

Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inzego zitandukanye z’ ubuyobozi n’ iz’ umutekano zazindukiye ku nzu yabagamo zisangamo imirambo y’ abana bane.

Muyoboke Jean Aime, umuyobozi w’ inshuti z’ umuryango mu murenge wa Katabagemu yabwiye ko UKWEZI ko hashize igihe kigera ku kwezi abana batangiye kuburirwa irengero. Yavuze ko abana 9 aribo bamaze kuburirwa irengero.

Mu mbuga y’ uyu musore utabana n’ ababyeyi be hatabaruwe udukoresho. Muyoboke ati “Hari ibintu mbonye biteye ubwoba ahari uyu muntu ashobora kuba akoreshwa n’ amadayimoni, hari icyobo tubonye gitabyemo umukoropesho, inanga y’ igare, igicuma, akayuya bahiza ubwatsi. Njye mpise mbona ko afite ibindi bintu akorana nabyo atari ubuzima busanzwe”

Uyu musore utuye mu kagari ka Nyakigando, Umurenge wa Katabagemu, yafashwe bitewe n’ umwana wa mukuru we wari ugiye kumufasha kwanura inkwi bamara kuzanura ntagaruke. Bikekwa ko uyu musore yahise amuniga.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB yatangarije UKWEZI ko uwatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abana bane bapfuye mu bihe bitandukanye. Afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Katabagemu.

Yagize ati "Akurikiranyweho abana bane. Yishe mu bihe bitandukanye, abana bagiye babura noneho mu gukurikirana nibwo yaketswe arafatwa bagiye kumusaka basanga indi mirambo itatu munsi y’ igitanda"

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yatangarije UKWEZI ko uyu musore yababwiye ko abana yishe yabahaga kiyoda, bamara gupfa agacukura mu nzu ye akabatabamo agashyiraho sima.

Abo bana umuto afite imyaka 5 umukuru afite 13. Ababyeyi b’ uyu mwana w’ imyaka itanu bari baraturutse mu majyaruguru bamubuze basubira kumushakirayo. Inkuru yabagezeho ko umurambo w’ umwana wabo wabonetse.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA