AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyagatare : Igisasu cyaturikanye abantu batanu kirabica

Nyagatare : Igisasu cyaturikanye abantu batanu kirabica
1er-11-2016 saa 09:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6656 | Ibitekerezo

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016, igisasu cyo mu bwoko bwa mine cyaturikanye abantu mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, abantu batanu bakaba barahise bahasiga ubuzima.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko abaturikanywe n’icyo gisasu ari abana bari baragiye, iwabo bakabashaka bakababura hanyuma bajya kubashaka aho bari baragiye bakahasanga imirambo yabo.

Yagize ati : “Ubwo inka zari ziragiwe n’aba bana batanu zatahaga, abo mu rugo babuze abari baziragiye bituma bajya kubashakira aho bari baragiriye. Bahageze bahasanze imirambo yabo, ku ruhande hari umuhoro bigaragara ko bakoresheje mu gukubita iki gisasu, umwe muri aba byagaragaye ko yapfuye aza kubabuza kugikubita.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko icyo gisasu gishobora kuba cyari cyarapfubye, hakaba habayeho urugomo rwo kugikubita bikagera aho kibaturikana. Abapfuye barimo abana batatu bose bari bafite imyaka 12, umwe ufite imyaka 18 n’umukuru ufite imyaka 30 y’amavuko, imirambo yabo ikaba iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA