AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyabugogo : Imodoka yataye umuhanda igonga abantu barindwi n’ umukindo

Nyabugogo : Imodoka yataye umuhanda igonga abantu barindwi  n’ umukindo
11-01-2019 saa 12:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6027 | Ibitekerezo

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe wo mu muhanda yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruser yaraye itaye umuhanda ikagonga abantu 7 umwe akitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira none ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019.

Iyi modoka yavaga mujyi yerekeza Nyabugogo, ita umuhanda wayo igonga abo bantu. Uwapfuye yari umumotari.

Iyi modoka mbere y’ uko igonga aba bantu yabanje kugonga umukindo nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye wagize ati “ Yagonze umukindo ita igisate cy’umuhanda inyura mu busitani noneho igonga umuntu umwe w’umumotari ahita apfa, ikomeretsa na babiri mu buryo bukomeye n’abandi bane mu buryo bworoheje, bahita bajyanwa mu Bitaro bya CHUK.”

SSP Ndushabandi yavuze ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana kuko umushoferi wari utwaye iyo modoka wari gutanga ayo makuru yahise aburirwa irengero.

Iyo umushoferi agonze akiruka bimugiraho ingaruka yo gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150Frw ndetse iyo yagonze abantu bagakomereka hakanagira abapfa bimuviramo igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kuzamura. Naho umushoferi ugonze umukindo acibwa miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA