Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, abajura bitwaje intwaro bagabye igitero mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo abanyerondo kuri ubu bakaba baburiwe irengero bikekwako bashimuswe n’aba bajura
Bivugwa ko aya mabandi yitwaje intwaro yageze muri aka gace ahagana saa sita z’ijoro aho barashe abantu babiri mu mudugudu wa Rwerere aka kagari ka Nyabimara muri uyu Murenge, bamaze kuhava bakomereza kuri Koperative Sacco Ukuri Nyabimata bashimuta abari baraye izamu kuri iyi koperative.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko mu bakomerekeye muri iki gitero cyagabwe n’amabandi harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, harimo kandi na Munyaneza Fidele n’abandi batatu, batwaye abantu benshi harimo abanyerondo bari ku murenge nurinda SACCO kugeza ubu abo bantu ntibaraboneka ndetse n’abaturage ngo ntibaramenya irengero ryabo
Aba bajura kandi batwitse imodoka ya Gitifu n’icumbi yabagamo, batwitse moto ya Havugimana JMV bita Nyangezi ndetse hanakekwa ko bamutwaye barakomeza bajya muri santeri ka Rumenero basahura butike ebyiri barazangabaza.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu yavuze ko aba bagizi ba nabi brashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Rikomeza rigira riti “Abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.
Banateye kandi muri santeri yubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.
Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.”
Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko kuri ubu Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi. Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.