Uruzi rwa Nyabarongo rwatwaye abantu batatu bo mu muryango umwe baburirwa irengero iminsi ibaye itatu bataraboneka. Byabereye hafi y’ aho Mwogo ihurira Mbirurume bikitwa Nyabarongo muri metero nka 200 uvuye aho Nyabarongo itangirira.
Abana uyu mugezi watwaye ni NDAYITEGEREJE Matata w’ imyaka 18 na IMANISHIMWE Vincent w’ imyaka 15, umubyeyi wabo witwa NZEYIMANA Charles w’ imyaka 48 yabonye aba bana uruzi rubatwaye abwira umwana wa 3 wari usigaye hakurya ku nkombe za Nyabarongo ku ruhande rwa Ruhango ati “Gumaho nawe rutagutwara reka ngemo mbatabare”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Murambi UWIMANA Phanuel yatangarije UKWEZI ko amakuru bahawe n’ umwana warokotse iri sanganya ari uko uyu mugabo yagiyemo abana bakamufata akabura uko abatabara n’ uko avamo.
Ati “…Baramufata bamurusha imbaraga abura uko yakwiyagambura uruzi ruramutwara nawe.”
Aba bantu barohamye tariki 14 mu masaha y’ umugoroba. Aba bana batatu bari bavuye kurinda umuceri mu karere ka Ruhango batashye iwabo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi nk’ uko bisanzwe.
Ku munsi w’ ejo tariki 15 Ukwakira 2019 , ubuyobozi bw’ umurenge bwohereje abantu bagera kuri 50 ngo bage gushakisha abarohamye ntibagira n’ umwe babona.
Aho aba baturage barohamye bari basanzwe bahambukira bavogagira amazi abagera hejuru y’ urukenyerero. Bitewe n’ imvura imaze iminsi igwa bagiye kuhambukira nk’ ibisanzwe bazi ko ari hagufi basanga amazi yiyongereye ahita abatwara.
Gitifu Phanuel akomeza agira ati “Umurenge wa Murambi utugari dutatu twose dukora kuri Nyabarongo. Mu nteko z’ abaturage twabamenyesheje icyo kibazo kiriho, dusaba n’ abaturiye inkengero ngo badufashe gushakisha.”
Abaturage baturiye Nyabarongo basabwe kudakomeza kwambukira aho babonye hose bitwaje ko bahamenyereye ahubwo bagakoresha ibiraro biri kuri Nyabarongo.
Ati “Umwana warokotse watubwiye uko byagenze yabonye ibyo bibaye ajya kunyura ku kiraro kiri nko muri kilometero 3. Niyo zaba kilometero 20 wakwemerera ukazigenda aho kugira ngo ubure ubuzima”.
Abaturage barasabwa ko igihe bagira uwo babona muri aba batwawe na Nyabarongo babimenyesha ubuyobozi.