Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yavuze ko nta mpunzi zigeze zihutazwa ubwo zari mu gisa n’imyigaragambyo zakoze zerekeza ku kicaro cya HCR ziturutse mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi. Yavuze ko ahubwo izi mpunzu zakoze urugomo zitera amabuye inzego z’umutekano.
Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, nibwo impunzi z’Abanye-Congo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zigaragambije, zizinduka zizinga ibyazo zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR). Izi mpunzi zavugaga ko zishaka ko zarekurwa zigataha iwabo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi mpunzi zavugaga ko ikiziteye kuzinga utwabo ari ikibazo cy’inzara zifite cyatewe n’uko inkunga y’amafaranga zahabwaga yo kuzitunga yagabanutseho 25%, aho buri mpunzi yagenerwaga amafaranga y’u Rwanda 7 500 ku kwezi none ubu akaba yaragabanyijwe akagera kuri 5 700Frw.
Impunzi zagiye zitangariza ibitangazamakuru bitandukanye ko zahutajwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, aho zinavuga ko hari bamwe muri bo barashwe ubwo berekezaga kuri HCR, ariko ntizigaragaza ko hari uwaba yarapfuye.
Amakuru avuga ko ubwo ubwo izi mpunzi zashakaga guteza akavuyo, bamwe mu bashinzwe umutekano bari babacungiye umutekano barashe hejuru kugira ngo bagabanye umuvundo n’akaduruvayo bashakaga guteza.
Impunzi zaraye zikambitse ku kicaro cya HCR aho zitegereje ibiganiro bya nyuma maze hagafatwa umwanzuro
Nyuma y’uko impunzi zitangaje ibi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude mu kiganiro yagiranye na BBC, yahakanye aya makuru avuga ko nta wigeze azihutaza ko ahubwo arizo zashatse kurwanya inzego z’umutekano zikoresheje ibiti n’amabuye.
Yagize ati “Ntawe bigeze bahutaza n’ubwo bamwe mu mpunzi bagiye bakora ibikorwa by’urugomo byo gutera amabuye inzego z’umutekano ariko zabyitwayemo gitore ntawe byahungabanyije.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu mpunzi bakomeretse bashobora kuba bakomerekejwe n’amabuye bateranaga kuko babikoreraga mu kivunge.
Ati “ Bashobora kuba bakomerekejwe n’ayo mabuye bateranaga, urumva ibintu byaberaga mu kivunge, kandi buriya n’ubwo bavuga batyo, intwaro nk’imbunda ntabwo wabikoresha igikorwa nk’icyo ngo biyoberane ntibigaragare.”
Yakomeje avuga ko ntawe wigeze yangira izo mpunzi gusubira mu gihugu cyazo, ariko ngo bigira uburyo bikorwa binyuze mu buryo bukurikije amategeko kuri gahunda abantu badasohotse inkambi mu kavuyo.
Yanavuze ko ibyo kuzijyana mu mahanga nabyo bikorwa n’ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi HCR, yongeraho ko nabyo ngo ntabwo bikorwa ari uko abantu bigaragambije cyangwa ngo bahungabanye umutekano w’aho batuye.
Izi mpunzi zatangiye gusesekara ku cyicaro cya HCR kiri mu mujyi wa Karongi mu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, zose zarahakambitse ku buryo ariho zaraye mu gihe uyu munsi hategerejwe umuyobozi w’umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi aha i Karongi ngo aziganirize ku kibazo zifite maze bafatire hamwe umwanzuro w’ikigomba gukorwa niba basubira mu nkambi cyangwa se batahuka mu gihugu cyabo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude