Colonel Iyamuremye Emmanuel wari uzwi ku izina rya Colonel Engambe Iyamusimba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yavuze ko Umutwe w’Inyeshyamba wa FDLR umaze gucika intege ndetse n’abarwanyi bawubarizwagamo bamwe bakaba baravuyemo berekeza za Uganda abandi bagafatwa mpirika bakaba baragejejwe mu Rwanda.
Col Iyamuremye ni umwe mu nyeshyamba zagabye iki gitero, kuri uyu wa Gatanu ari mu itsinda ry’inyeshyamba 57 zeretswe itangazamakuru nyuma yo kugezwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Col Iyamuremye yafashwe mu mpera za 2019, afatirwa ahitwa Uvira agiye gushaka ibyangombwa kugira ngo ajye gusura umugore we. Uyu mugabo avuga ko avuka mu Murenge wa Bwira, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yabwiye itangazamakuru ko yafashwe n’ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ibintu ashimangira ko bigaragaza umubano mwiza uri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Perezida mushya wa RDC, Felix Tshisekedi.
Yagize ati “Ikintu nabonye ni uko Guverinoma y’u Rwanda ikorana neza cyane n’iriho muri RDC yasimbuye iya Kabila. Uko nafashwe nkeka ko iyo biba ari kuri guverinoma ya Kabila ntabwo byari gushoboka.”
Col Iyamuremye avuga ko imbaraga zikomeje gukoreshwa n’igisirikare cya RDC mu guhashya imitwe irwanirayo zakomeje gukoma mu nkokora FDLR kugeza ubwo iri mu marembera.
Ati “Usibye abantu twafunzwe amaso tugatwarwa mu kigare, ariko kugeza uyu munsi wa none nta cyerekezo na kimwe imitwe isigaye muri Congo irwanya u Rwanda ishobora kugeraho.”
“N’abasigayeyo ni mbarwa, nko muri FDLR twavuyemo mu 2016, icyo gihe twari dusigaye turi abasirikare batageze nko ku bihumbi bibiri kandi twe twavuyemo turi 1500. Abandi basigayemo nabo bagiye muri Uganda abandi baramanuka bigira muri
VIDEO : Col Iyamuremye asanga FDLR iri mu marembera
Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 urwanira mu mashyamba ya Congo. Igihe FDLR yashingwaga yari ifite abarwanyi barenga 7000, ubu isigaranye abatarenga 700 nabo abagera kuri 60% bakora akazi ko kurinda aba ofisiye bakuru.
Hari nka Gen.Omega urindwa n’abarwanyi 180, Gen Byiringiro Victor urindwa na 130. Abandi birirwa mu gusoresha, gutwika amakara, gusatura imbaho, guhinga no gucukura amabuye y’agaciro.
Umutwe wa FDLR ni umwe mu yazahajwe cyane n’ibitero bya FARDC byubuwe umwaka ushize bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Muri Mata 2019 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye muri gereza atarangije igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe, maze urwamutwaye rutangira kototera abamukoreye mu ngata.
Hari hashize iminsi hafashwe Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, batawe muri yombi mu Ukuboza 2018 ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Muri Nzeri 2019 uwari Umuyobozi wa FDLR ushinzwe ibya gisirikare, Gen Mudacumura Sylvestre yarishwe mu mirwano bagabweho n’ingabo za Congo.
Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Mu Ukuboza 2019 hafashwe mpiri uwari umuyobozi mukuru wungirije w’umutwe udasanzwe w’inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP).
VIDEO : Col Iyamuremye asanga FDRL iri mu marembera