AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Musanze : Abihaye Imana bari bavuye gushyingura bakoze impanuka bararusimbuka

Musanze : Abihaye Imana bari bavuye gushyingura bakoze impanuka bararusimbuka
29-05-2017 saa 10:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11325 | Ibitekerezo

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017, impanuka ikomeye yakomerekeyemo abihaye Imana b’abafurere b’Abayozefiti bari bavuye gushyingura mu Majyaruguru y’u Rwanda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Kivuruga mu karere ka Musanze.

Abaturage batuye ahabereye iyi mpanuka babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko imodoka yari irimo aba bafurere b’abayozefiti yagonganye n’indi modoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Uganda, abagera kuri bane muri bo bakaba bahise bakomereka bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko umufurere witwa Aimable afite ikibazo cy’intugu, umufurere witwa Jerome we akaba yari yakomeretse ukuguru n’inzara zavuyemo, mu gihe umufurere witwa Gaspard nawe yagize imvune hafi y’amavi, naho umufurere witwa Ignace akaba yagize ikibazo cy’umugongo, naho umushoferi wari ubatwaye we ntacyo yabaye, ariko bose baraye mu bitaro bya Ruhengeri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA