AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Muhanga:Bafite uburyo bwihariye bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri

Muhanga:Bafite uburyo bwihariye bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri
26-03-2018 saa 09:16' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 935 | Ibitekerezo

Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisimbuye mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo bishyiriyeho amahuriro (Anti Drug Clubs) agamije kurwanya ibiyobyabwenge nk’imwe mu ngamba ikomeye bafashe yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko by’umwihariko abari mu mashuri yisumbuye.

Abanyeshiri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Buranga, mu murenge wa Kabacuzi, akarere ka Muhanga babwiye Ukwezi.com ko bimwe mu biyobyabwenge basanzwe bazi harimo urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano zirimo n’izitwa muriture.

Dusabimana Jackson ubarizwa muri iri huriro rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (Club Anti-Drug), yavuze ko hari benshi muri bagenzi be bari basanzwe bakoresha ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga n’urumogi, ariko ngo nyuma yo guhabwa inama na bagenzi babo babana muri iri huriro bagenda bahinduka bamwe bagasezera ku biyobyabwenge mu buryo bwa burundu

Yagize ati “Ikintu nungukiye muri iyi Club, navuga inyigisho byinshi mbese ni nk’uburyo bwo gukunda igihugu kuko iyo urebye abantu banywa ibiyobyabwenge ntabwo bifuriza ibyiza u Rwanda, urebye nk’abantu bafashe ibiyobyabwenge no hanze y’ishuri ubona nta kamaro kabo, hari nk’abanyeshuri baza hano basanzwe banywa inzoga n’itabi ariko iyo tubaganirije tukababwira ibibi by’ibiyobyabwenge bahita bihinduka kandi impinduka ziragaragara”

Twizerimana Sabin, umwe mu bakobwa baba muri iri huriro , uyu we ni umuyobozi mukuru wungirije muri ‘Club Anti- Drug’ kuri iri shuri rya Buranga, yavuze ko muri iri huriro bagira gahunda yihariye yo kwigisha bagenzi babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge

Yagize ati “Kubinywa bituma wakora ibintu byinshi bibi, harimo kwiba, harimo ubusambanyi ari nabwo bushobora kubagusha no mu cyaha bakaba banahasiga ubuzima”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko hari mugenzi wabo witwa Brave wari waravuye mu ishuri bitewe n’ibiyobyabwenge, uyu ngo baramusuye baramuganiriza bamugira inama yemera guhinduka none ngo kuri ubu yagarutse kwiga ndetse azanakora ikizamini gisoza ikiciro rusange muri uyu mwaka.

Kalisa Pierre Canisius uyobora Gs Buranga ryo mu murenge wa Kabacuzi yavuze ko iri huriro ryo kurwanya ibiyobyabwenge muri iki kigo ari kimwe mu bibafasha gukangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge, haba muri iki kigo no mu bigo byegeranye nabo.
Uyu muyobozi w’ikigo kandi yakomeje avuga ko nawe nk’umuyobozi ajya atanga ibiganiro muri iri huriro. Yavuze ko kandi bafite uburyo bashyizeho bwo gukoresha ababyeyi mu gucunga no kugenzura imyitwarire y’abana babo, aba babyeyi ngo ni itsinda riba riri muri komite nyobozi y’ababyeyi.

Ibivugwa n’umuyobozi wa GS Buranga bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi iri shuri riherereyemo uvuga ko hari bamwe mu rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ndetse na bamwe mu banyeshuri bajyaga bafatwa mu myaka ishize ariko kuri ubu bakaba bagenda babona impinduka haba mu mashuri no hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote yabwiye Ukwezi.com ko muri uyu murenge bafite ibigo by’amashuri bigera kuri 4 aho muri ibi bigo bifasha cyane mu gukangurira urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge binyuze mu biganiro bategura n’amakinamico atandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA